IKINAMICO " NDI UMUNYARWANDA" yakinwe na Club y'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri UR Kampisi ya Rukara
Binyuze mu mukino Ndi Umunyarwanda, Club y'Ubumwe n'Ubudaheranwa muri UR Rukara Kampisi irakangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu guhindura imyumvire y'ababyeyi ishingiye ku macakubiri bagasobanukirwa n'amahame ya Ndi Umunyarwanda. Babinyujije mu Ikinamico"Ndi Umunyarwanda" bakiniye abitabiriye umuhango wo kwakira abanyamuryango bashya b'iyi Club.