UBUGENZUZI BW'UBUREZI MU MASHURI HIRYA NO HINO MU TURERE
Ikigo cy'igihugu gishizwe ibizamini no kugenzura amashuri (NESA) gitegura ibikorwa bitandukanye bigamije gushyira mu bikorwa inshingano NESA yahawe harimo ibijyanye n'ubugenzuzi bw'amashuri. Kugirango abagenzuzi b'uburezi babashe gushyira mu bikorwa neza inshingano zabo, NESA ibategurira amahugurwa atandukanye mu rwego rwo kubongerera ubushobozi. Muri iyi "Video" tugiye kurebera hamwe bimwe mu bikorwa NESA yakoze birebana n'ubugenzuzi bw'uburezi mu mashuri hirya no hino mu Turere dukurikira: Nyagatare,Gatsibo, Kirehe, Burera, Nyaruguru, Rwamagana, Bugesera, Musanze na Ngoma. Twaganiriye na bamwe mu barimu, abanyeshuri , abayobozi b'ibigo by'amashuri, ndetse n'abayobozi bo munzego z'ibanze, batubwira uko bakiriye ubugenzuzi NESA yakoze mu bigo yasuye. Twaganiriye kandi na bamwe mu bakozi ba NESA bashinzwe ubugenzuzi bw'uburezi mu turere dutandukanye, batubwira uko basanze abarimu bahagaze mu bugenzuzi babakoreye. Mushobora gukurikira amakuru ajyanye n'ibikorwa NESA ikora munyuze kumbuga nkoranyambaga zacu arizo NESA Rwanda kuri You Tube, Twitter, Facebook na Instagram. Murakoze